kuki imana itishe satani

Kuba Satani akiriho kandi agira uruhare mu kuyobya abantu Imana yaremye, byatumye benshi bibaza iki kibazo “Niba Imana ari Nyir’ububasha bwose kandi ari Inyangamugayo, kuki itamurimbura igahita ikuraho ikibi burundu?”


Iki kibazo cyasubijwe mu buryo bunyuranye n’abahanga mu bya Tewolojiya, ndetse n’abatekereza ku buryo Imana ikora mu gihe cy’ukuri.


Imwe mu nyigisho zikomeye ni uko Imana yaremye abantu bafite ubwisanzure bwo guhitamo neza cyangwa nabi. Urukundo rw’ukuri rugomba kuba urwo umuntu atanze ku bushake. Iyo ubwisanzure buhagarikwa, urukundo ntiruba rugifite agaciro.


Satani (Lucifer mbere yo kuza ku isi) yigeze kuba umumarayika ukomeye ariko ahitamo kwigomeka ku Imana (Yesaya 14:12–15).


Imana ntiyahise imurimbura, ahubwo yamwemereye gukomeza kubaho, kuko icyo gihe yari kubangamira ubwisanzure.


Gutegeka kwa Kabiri 30:19 — “Uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja, yuko ngushyize imbere ubugingo n’urupfu, n’umugisha n’umuvumo. Nuko uhitemo ubugingo, ubone kubaho wowe n’urubyaro rwawe”.




C.S. Lewis, mu gitabo The Problem of Pain, yanditse ati: “Imana yaremye ibiremwa bishobora kuyikunda ku bushake. Ariko iyo ubwisanzure butariho, urukundo rw’ukuri ntirubaho.”


Nubwo Satani ari umwanzi, Imana ifite ubushobozi bwo gukoresha n’ikibi ku nyungu z’icyiza. Si ukvuga ko Imana itera ikibi, ahubwo yemera ko cyibaho kugira ngo igaragaze imico yayo n’ukuri kwayo.


Irenaeus w’i Lyons (mu kinyejana cya 2) yigishaga ko abantu baremwe badafite ubugingo butunganye ariko ko bagomba gukura mu mico kugeza ku rwego rwo gusa n’Imana. Satani n’ibigeragezo akurura, biri mu nzira y’Imana yo gukuramo abantu bafite ukwizera gukomeye (Abaroma 5:3–4 ).


Umwe mu bahanga muri tewolojiya, John Hick, yagize ati: “Isi itarimo ibigeragezo n’ishyari, yaba ari iy’abantu batagira ukwizera cyangwa ubutwari.”


Satani agumaho kugira ngo Imana igaragaze neza imico yayo nk’ubutabera, impuhwe n’ubwiza bwayo. Iyo abantu babonye icyiza n’ikibi ku buryo buhishuwe, barushaho gusobanukirwa neza agakiza. Urupfu rwa Yesu ku musaraba rugaragaza intsinzi y’Imana kuri Satani kandi yagaragajwe nk’uwatsinzwe (Abakolosayi 2:15).


John Piper, umuvugabutumwa ukomeye yaragize ati: “Imana yemera ko Satani abaho kugira ngo Yesu Kristo agaragazwe nk’utsinda urwango n’ubugome biciye mu mbabazi z’Imana.”


Bibiliya yigisha neza ko Satani azagerwaho n’urubanza rwa nyuma. Ntabwo ari uko Imana itabishoboye, ahubwo ni uko ifite igihe yabigeneye mu mugambi wayo.


Mu gitabo cy’Ibyahishuwe, Imana ivuga ko Satani azajugunywa mu nyanja y’umuriro  akaba ari ho azarangirira burundu (Ibyahishuwe 20:10, 2 Petero 3:9).


Imana ntiyahisemo guhita yica Satani ako kanya kubera ko: Yubaha ubwisanzure bwo guhitamo yahaye ibiremwa, Ishaka ko abantu bakura mu mico binyuze mu bigeragezo, Igaragaza ubwiza bwayo, imbabazi n’ubutabera;


Iteganya gucungura abantu mu mateka y’igihe, kandi igaha abantu umwanya wo kwihana. Satani afite imbaraga gusa mu gihe gito. Ibyahishuwe biratubwira ko igihe cye kirarangiye. Imana idusaba kuyiringira, kurwanya ikibi no gukomeza mu kwizera (Yakobo 4:7, Abaroma 16:20)


Hari igihe Imana izashyira iherezo kuri Satani. Reka kwibeshya: ntabwo Imana yirengagije ibikorwa bye. Itegereje igihe gikwiriye kugira ngo ishyire mu bikorwa umuco w’ubutabera bwayo.


Ku bibaza impamvu satani yazanywe ku Isi aho kwicwa nyuma yo kwigomeka ku Mana, ahubwo akazanwa ku isi nk’ikigeragezo ku bantu Imana yaremye, umuhanga muri tewolojiya C.S. Lewis yabigarutseho. Ati: “Imana yatanze ubushobozi bwo guhitamo, ariko nubwo bwari impano y’agaciro, byari byitezwe ko bamwe bazahitamo nabi.”


Imana ntiyashakaga kurema “robots” zikora gusa ibyo zibwiwe. Yashakaga kurema abantu bashobora gukunda ku bushake bwabo, bagahitamo kuyumvira cyangwa kutayumvira. Kugira ngo urwo rukundo rube nyarwo, hagomba kubaho amahitamo: gukunda cyangwa kudakunda, kumvira cyangwa kwigomeka.


Kugira ngo urukundo rube urw’ukuri, hagomba kuba hari n’ikibazo cyo kuruvaho. Satani ni igice cy’iyo “option” y’ikinyuranyo, ni ukuvuga ikigaragaza uko kutumvira Imana kugaragara.


Abantu benshi batekereza ko Satani afite imbaraga zingana n’iz’Imana, ariko si byo. Satani afite imbogamizi, kandi Imana ntiyigeze imwemerera gukora byose ashaka. Nubwo Satani agerageza abantu, Imana ni yo imuha imbibi (Yobu 1:12)


Ibi byerekana ko Satani akoreshwa n’Imana ku nyungu nyinshi zirimo kwigisha abantu, kubagerageza no gukomeza ukwizera kwabo. Imana irashaka abantu bayikunda no mu gihe gikomeye, bitari gusa igihe cy’ineza.


Iyo habaho ikigeragezo, ni bwo abantu bamenya neza imbaraga, imbabazi n’uburinzi by’Imana. Imana ikuyeho Satani ako kanya, abantu ntibabona ubuhamya bw’ukuri bw’ukuntu Imana idukiza kandi idukomereza (Abakolosayi 2:15).



Comments

Popular posts from this blog

THE TIME TO RECEIVE THE FRUITS OF YOUR LABOUR IS NOW

THE WISEST THING TO DO IN YOUR LIFE

MISPLACED FEAR