Icyaha ni iki? Ni gute wakinesha
Ubwe yikoreye ibyaha byacu mu mubiri we abibambanwa ku giti, kugira ngo dupfe ku byaha duhere ko tubeho ku gukiranuka. Imibyimba ye ni yo yabakijije. (1 Petero 2:24)
Intumbi nta cyaha igira kuko ntibasha kurarikira. Icya mbere gicumuza umuntu ni ibyo abona n’ibyo yumva, byongorera ubwonko ko ari byiza.
Ubundi icyaha n’iki? Buri wese afite uko yarisobanura, gusa njye navuga ko ari imikoreshereze mibi y’umubiri. Imana yaduhaye imibiri, ifite ibyo idutezeho nk’umusaruro wabyo.
Irari n’amarangamutima asobanura kamere zacu, rikagira imbuto dukunze kwita icyaha, mu gihe mu by’ukuri ari ibimenyetso by’icyaha.
Mose yaravuze ati "Ntugasambane", Yesu we ati "N’urarikira umugore utari uwawe, uzaba wasambanye". Aha, Yesu yagaragaje isoko y’ubusambanyi ko ari irari kandi ari na cyo cyaha. Yagaragaje ko gusambana ari imbuto y’igiti cyitwa irari ry’ubusambanyi. Kandi irari riterwa n’ibyo tureba, cyangwa twumva.
Yibu yaravuze ata "Nasezeranye n’amaso yanjye, None se nabasha nte kwifuza umukobwa?" (Yobu 31:1). Uyu yari azi imbaraga zo kureba, azi n’ingaruka zabyo.
Niba gusambana ari icyaha, abikinisha bo ntibacumura? Baracumura, kuko basambana mu bitekerezo.
Wahangana n’ibindi byose ariko ntiwapfa guhangana n’ikikurimo imbere, ari ryo rari. Muzabaze abanywi b’itabi, benshi ntibarikunda ariko irari ryaryo ribarusha imbaraga. Umuntu arafungwa kubera icyaha, yafungurwa, akagisubiraho kubera irari.
Mu gitabo cy’abagalatiya, baduhaye igisubizo, bavuga bati "Muyoborwe n’Umwuka" kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora. (Abagalatiya 5:16; 17).
Kuva udafite imbaraga zo kunesha ikikurimo, wishyiramo ikindi cyakurwanya, kandi ntakindi cyashobora irari riterwa na kamere, cyeretse Umwuka w’Imana, kuko irari na ryo ari umwuka wa satani. Mbese, Umwuka ni wo wahangana n’undi mwuka. Umubiri ntiwanesha umwuka.
Kugira ngo uhabwe Umwuka Wera, ukeneye kuba ufite Yesu muri wowe, kuko aho ari ninaho Umwuka Wera uba. Uwo usibye kuba yarandura irari muri wowe, ahubwo cyane cyane aguhishurira kandi akanagushoboza gukora ibyo umuremyi wawe agutegerejeho.
Ntukeneye Pasiteri cyangwa Padiri ngo Yesu akuzemo. Wamuha ikaze mu mutima wawe, ukoresheje amagambo asanzwe nk’uko waganira n’undi muntu, arabishaka kandi arabitegereje. Hamwe nawe nibwo uzanesha icyaha. Uzakibona kitaranakugusha, ugifatire ingamba kandi ukineshe.
Waremewe kunesha, kandi wenyine ntiwabigeraho. Hamwe na Yesu, unesha utararwana.
Comments
Post a Comment