Icyo natinyaga ni cyo cyangezeho

Icyo natinyaga ni cyo cyangezeho, Kandi icyanteraga ubwoba ni cyo cyanjeho. 
(Yobu 3:25)

Buriya niba mutabizi ubwoba n’intwaro ya mbere satani akoresha kenshi, kuko ariryo ikintu cya mbere kimaraho ukwizera. Kandi iyo ubuze ukwizera, ntuba ufite ikikurinda, umeze nk’umuntu urara hanze cyangwa aharangaye. Yobu ati icyo natinyaga, n’icyo cyambayeho. Bivuga ko kugira ubwoba cyane bw’ikintu, ukamera nkaho wahahamuwe nacyo, uba urimo kugihamagara.

Akenshi utinya icyo uzi, icyo wumvise, ibyabaye kubandi, cyangwa se byakubayeho ndetse n’ingaruka zabyo.

Impamvu dufata ubwishingizi, n’uko tuba dufite ubwoba bw’ibyatubaho ntabundi butabazi dufite. Iyo dufite ubwishingizi, budukomezaho hato, kuko tuzi neza ko hari ukuntu dushinganye m’urwego runaka. Gusa twese, tuziko ubwo bwishingizi ntibukora mubitero by’umwanzi satani.

Twese tuzi neza ko iyo ateye, nta bwishingizi bwakurinda ikirere gutanga imvura isenya cyangwa kutaritanga, abarozi kukwinjirana mu cyumba, abana bawe kugira ubwenge cyangwa se kutaba abatinganyi, kwirukanwa mu kanzi... nta bwishingizi bwabyo wabona.

Igihe cyose uziko byakubaho, bigutera ubwoba, kandi satani agahora abikwongorera. N’ikimenyimenyi wisanga akenshi muri ibyo biganiro, kandi aho kuguha ibisubizo, birushaho kugutera ubwoba na stress. Kugeza igihe utangira kubirota kubera kubitekerezaho cyane, byanaba, ukavuga uti kandi narabirose, cyangwa narabibyiwe...

Yobu yarafite impungenge kubana be bitewe n’uko bakundaga ibirori, agahora abasengera, kugeza igihe bose bapfuye k’umunsi umwe. Bituma avuga ati "icyo natinyaga n’icyo cyangezeho".

Wowe se n’iki gihora kikwongorera, n’ubwo ari ibanga, ariko iyo ugitekerejeho, wumva ubwoba. Ushobora kuba ukimaranye igihe, warakiburiye umuti, kandi wihagararaho nkaho nta kibazo ufite, ariko ushira imbere. Yaba ari urugo rwawe, imyitwarire y’abana bawe, akazi kawe, sante yawe, amadeni,... n’ibindi.

Yesu yaje kugira ngo atubere ibyiringiro, biduhesha imbaraga mugihe umwanzi ashaka kutwongorera, adukanga.

Kugira Yesu n’ukwitegenyiriza mubitero, n’ubuhungiro bwacu bwa buri gihe. Itondere ikigukanga.

Yesu ubwe yavuze muri Matayo 6:33: Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.

Aha, yatwongoreye ati, mubanze gushaka ubwenegihugu bw’ubwami bwo mw’ijuru, ndetse mwitondere amabyiriza yayo, nibwo namwe buzabatabara, bubahesha ibisubizo by’ibibazo mwaburiye ibisubizo.

Akenshi ibibazo by’abantu bigira isoko mw’isi y’umwuka, ninaho ibisubizo bituruka. 
Umuntu agizwe n’umwuka, ubugingo, n’umubiri. Kandi buri kimwe gifite ibibazo byacyo ndetse n’uburyo bwo gusubizwa. Ibibazo by’umubiri bibonera ibisubizo mubantu, iby’ubugingo bibonera ibisubizo m’ubumenyi, n’aho iby’umwuka bibonera ibisubizo mw’ijuru, aho Umuremyi wabyose yicaye. Niyo mpamvu ariho, hari ubwishingizi bwa nyabwo.

Yesu akurimo, n’ubwami bw’ijuru bubagutuyemo, kuko aho umwami ari, niho ubwami buba. 
Iyo Nyakubahwa Perezida w’igihugu afashe urugendo, agendana guverinoma, kandi aho ageze afite ububasha bwogutanga amabyiriza.

Rero ntacyagukanga, Yesu akurimo, kuko icyakubaho, nawe cyamubaho kuko muri kumwe.

Akenshi ubwoba n’ikimenyetso cy’ibyo wicyeka. Ushobora kuba ubonako ntaburinzi buhagije ufite, aho n’ikibazo cyo kwizera, cyangwa hari ubushobozi satani agufiteho, aho hari icyo umufitiye wanze kurekura, cyangwa utazi uwo uriwe ndetse n’agaciro ufite mbere y’Imana.

Umunsi uzirinda icyagucira urubanza, ukirinda igihango cy’icyaha na satani ndetse ukamenya uwo uriwe neza, kandi ukabigenderaho, ntakizasubira kugukanga.

Umwami Imana Itwihishurire, kandi Ituranduremo ubwoba mw’Izina rya Yesu.

Comments

Popular posts from this blog

THE TIME TO RECEIVE THE FRUITS OF YOUR LABOUR IS NOW

THE WISEST THING TO DO IN YOUR LIFE

DO NOT COMPARE YOURSELF TO OTHERS