Temuwnah / Userukiye Imana aho uri

 Imana iravuga iti: "Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose."

(Itangiriro 1:26)

Ijambo ishusho mu giheburayo ni Temuwnah, bisobanura userukiye, cyangwa uhagaze mu mwanya w’undi mu buryo bwemewe.

Rero ni iki cyanditswe kirakomeye kuko gishyira umuntu mu mwanya udasanzwe. Aserukiye Imana aho ari, ahuzwe mu isi kugira ngo ayirebere kandi asohoze icyo yifuza.
Ubundi userukira undi, aba yahawe ububasha bwo kuvuga, gukora no gufata imyanzuro mu mwanya we.

Icyo nicyo cya mbere cyatumye satani afuha. We wari marayika ukomeye, ntiyigeze ahabwa uwo mwanya wo guserukira Imana. Bituma afata umwanzuro wo kuyitandukanya n’abantu yakunze, akoresheje icyo Imana yanga urunuka, aricyo icyaha.

Bitewe n’uko ntakindi kiremwa mu isi ya Rurema cyahawe umwanya wo guserukira Imana, ubwayo yafashe umwanzuro wo gucungura abo bantu yatumye kuyiserukira. Irimanukira, yambara umubiri, ifata umwanzuro wo guserukira umuntu mu gihano, kugirango nawe ayiserukire mu gukiranuka no gusohoza imigambi yayo.

Igituma abantu benshi badaha agaciro iby’Imana, ni uko batazi umwanya bahagazemo. Uwo mwanya niwo watumye Yesu abambwa. Nabyo ntibabyumva. Reka mvuge basi uwo mwanya niwo watumye babaho iteka ryose.

Nta kindi kiremwa cy’Imana kigira umubiri, umwuka n’ubugingo buhoraho, ni umuntu wenyine. Niyo mpamvu ari uwagaciro, akagira n’ububasha budasanzwe kuko aserukiye udasanzwe.

Imana yamushyizeho ikimenyetso cy’Umwuka Wera kugira ngo aho ageze hose, ativugira ahubwo avugirwe n’Ubwami bw’Imana, afashwe nabwo ndetse ahabwe ibikenewe byose ngo agere ku ntego yamuzanye mu isi.

Icyaha n’ubwibone butuma twiyambura ubwo bufasha bw’Umwuka Wera. Bityo kuba dusigaye ntabundi bufasha dufite, habaho kwirwanaho ndetse ninabwo butuma umuntu arushaho gucumura no kujya kure y’Imana. Icyampa ugacisha macye, ukareka kwihagararaho, ukitoza kwitwararika nkuserukiye Ubwami bw’ijuru, ahasigaye urebe niba butazaseruka.

Wibuke ko iyo userukiye umuntu, uvuga ukanakora gusa ibyo yagutumye. Aho niho haturuka ingororano. Bwira Yesu agutoze guserukira Ubwami bwe neza, aho ugeze hose.

Comments

Popular posts from this blog

Are You With The Right People?

How Are Your Management Skills? (Part 1)

Choose love over judgment