Ufite ubushobozi burenze ubwo utekereza
Ariko ubuntu bw’Imana ni bwo bwatumye mba uko ndi, kandi ubuntu bwayo nahawe ntibwabaye ubw’ubusa, ahubwo nakoze imirimo myinshi iruta iya bose, nyamara si jye ahubwo ni ubuntu bw’Imana buri kumwe nanjye.
(1 Abakorinto 15:10)
Hari ukuntu satani yagambiriye uhereye cyera uko wabaho, gusa n’Imana nayo yarabigambiriye. Iduha Yesu, kuko nimuri we imigambi yayo isohora. Rero kubitahura, ukabigenderaho birushaho kugukoresha iby’ubutware.
Muri iki cyanditswe, Paulo wakoze ibitangaza byinshi, kandi yandika ibitabo byinshi muri bibiliya, aduhishuriye ibikurikira:
1.Ubuntu bw’Imana bwamushoboje gukora ibyo yakoze. Ubuntu n’igikorwa Imana Ikorera cyangwa Ikoresha umunyabyaha iyo yihanye. Rero Paulo atubyiye ko ibyo yakoze byose, yabishobojwe n’ubuntu. Reka nkubyire ko nubwo wenda utabyemera, n’ubuntu bw’Imana bukugejeje aho uri. Ninabwo bwatumye ibibazo wanyuzemo cyangwa uri kunyuramo bitara guhitana.
2.Ubwo buntu bw’Imana, tubuhabwa kugira ngo dukore ibyiza bikomeye, birenze ubushobozi bwacu. Igituma abantu benshi badatinyuka gukora ibikomeye cyangwa se ntibanabitekerezeho, n’uko bareba ubushobozi bwabo aho kureba ubuntu bw’Imana bubariho.
3.Dawidi ajya kurwana na Goliyati, ntiyarebye imbaraga ziwe, ahubwo yibutse ubuntu bw’Imana bwamutabaye anesha intare, arayica. Nawe uzahore utekereza ubuntu bw’Imana bwagutabaye mugihe runaka, umenye ko ntaho bwagiye, bwicaye imbere muri wowe. Ikomeze muri Kristo Yesu, ubwo buntu buzakwagura.
4.Ntuzapfushe ubusa ubuntu bw’Imana bukuriho. Menya neza ko igihe cyose uhuye n’ibibazo m’ubuzima bwawe cyangwa ubw’abandi, si ukubw’impanuka. Nikugira ngo ukoreshe ubwo buntu bukuriho m’ugusenga, m’ugutabara, m’ukugira inama, ariko ninkaho Imana Iba ikwongoreye, ishaka kugukoresha. Gusa ugomba no kwitonda umenye neza ko ariyo, kuko hari igihe n’umwanzi yakwongorera ashaka kugukura mu ntombero Imana Igushakaho.
5.Irinde kwishira hejuru kuko ugeze kure, ubaye icyamamare, wakoze ibidasanzwe. Uzahore usubiza Imana icyubahiro, itazagukuraho ubuntu bwayo kuko utazi gushima.
Ngaho tinyuka, nturi wenyine. Uri kuri wowe, arusha imbaraga uri nw’isi.
Comments
Post a Comment