Gusenga ntabwo ari ugutondeka amagambo

 




Nzaguha imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru, kandi icyo uzahambira mu isi kizaba gihambiriwe mu ijuru, n’icyo uzahambura mu isi kizaba gihambuwe mu ijuru.”

(Matayo 16:19)

Imana ntinaniwe gufunga no gufungura bijyanye n’ibyifuzo byacu, ndetse n’ibyi ibona byatubera byiza. Ahubwo irashaka uruhare rwacu m’ugusubizwa.

Bimeze nkaho umwana abaza nyina umugati, akamusubiza ati uri mu kabati. N’ubushake ndetse n’inshingano z’umwana kuwukuramo.

Abakristo benshi bazi ko basenga, igakora. Ibyo akenshi ntibikora, n’iyo mpamvu bamwe batangiye kubivamo ngo ntisubiza, abandi ngo iratinda. Ni ukutamenya.

Igisabwa rero kugira ngo usubizwe ni:

1.Kuba icyifuzo cyawe cyije mugihe no m’ubushake bw’Imana

2.Kuba uzi ko uhagaze m’umwanya mwiza wp gusubizwa. Utugero, Yesu yavuze ati “ibiryo by’abana, ntibihabwa imbwa”. Kumenya, kwizera no kwatura ko uri umwana w’Imana.

3.Gukoresha ubutware uhabwa n’ijambo ry’Imana. Ni kuvuga umurongo ujyanye n’icyifuzo cyawe

4.Kumenyesha Imana ko n’usubizwa hari uburyo Imana izahabwa icyubahiro.

5.Kuba ukunda Imana kandi utayikundira umugisha, ahubwo uyikundira ubumana bwayo. Kuko yivugiye ati “nkunda abankunda, kandi abanshakana umwete bazambona”.

Gusenga ntabwo ari ugutondeka amagambo, n’ugukoresha ubutware tubonera muri Yesu.

Shalom,

Comments

Popular posts from this blog

THE TIME TO RECEIVE THE FRUITS OF YOUR LABOUR IS NOW

THE WISEST THING TO DO IN YOUR LIFE

DO NOT COMPARE YOURSELF TO OTHERS